Ivanjili ya Luka 21,25-28.34-36

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,25-28.34-36

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’amaza ye, ati “Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje. Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi uzabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.”

Publié le