Ivanjili ya Luka 2,16-21 [Ku ya 1 Mutarama]

Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe. Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa.

Publié le