Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y’Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?» Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we.