Ivanjili ya Mutagatifu Luka 3,1-6
Nuko mu mwaka wa cumi n’itanu w’ingoma ya Tiberi Kayizari, igihe Ponsiyo Pilato yatwaraga Yudeya, Herodi na we atwara Galileya, murumuna we Filipo atwara igihugu cya Itureya n’icya Tirakoniti, na Lizaniya atwara Abileni, Ana na Kayifa ari abaherezabitambo bakuru, ijambo ry’Imana ribwirwa Yohani mwene Zakariya ari mu butayu. Aherako agenda akarere kose ka Yorudani, yigisha ko abantu bagomba kwisubiraho bakabatizwa kugira ngo bagirirwe imbabazi z’ibyaha byabo, nk’uko byanditswe mu gitabo cy’ibyavuzwe na Izayi umuhanuzi ngo «Ni ijwi ry’uvugira mu butayu aranguruye ati ‘Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura! Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.’»