Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,1-13
Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine ashukwa na Sekibi; ntiyagira icyo arya muri iyo minsi, maze ishize arasonza. Nuko Sekibi aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’umugati gusa.’» Sekibi amujyana ahantu hirengeye, mu kanya gato amwereka ibihugu byose byo ku isi, aramubwira ati «Nzaguha gutegeka biriya bihugu byose, nguhe n’ubukire bwabyo, kuko nabihawe kandi nkabigabira uwo nshatse. Wowe rero nundamya, biriya byose biraba ibyawe.» Yezu aramusubiza ati «Haranditswe ngo ‘Uzaramya Nyagasani Imana yawe, abe ari we uzasenga wenyine.’» Noneho amujyana i Yeruzalemu, amuhagarika ku gasongero k’Ingoro, maze aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, ngaho simbuka! Kuko handitswe ngo ‘Izategeka abamalayika bayo bakurinde.’ Kandi ngo ’Bazagusama kugira ngo udatsitara ku ibuye.’» Yezu aramusubiza ati «Byaravuzwe ngo ’Ntuzagerageze Nyagasani Imana yawe.’» Sekibi amaze kumushuka ku buryo bwose, amusiga aho, ariko amuteze ikindi gihe.