Ivanjili ya Luka 4,21-30

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,21-30

Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?» Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ‘Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.» Yungamo ati «Ndababwira ukuri: nta muhanuzi ushimwa iwabo. Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose; nyamara muri bo nta n’umwe Eliya yoherejweho, uretse umupfakazi w’i Sareputa ho mu gihugu cya Sidoni. Hari kandi n’ababembe benshi muri Israheli mu gihe cy’umuhanuzi Elisha; nyamara muri bo nta n’umwe wakijijwe, uretse Nahamani w’Umusiriya.» Abari mu isengero bumvise ayo magambo, bose barabisha, nuko bahagurukira icyarimwe, bamusohora mu mugi wabo, bamujyana hejuru y’imanga y’umusozi umugi wabo wari wubatseho, bagira ngo bahamurohe. Nyamara we abanyura hagati arigendera.

Publié le