Ivanjili ya Luka 5,27-32

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 5,27-32

Ibyo birangiye, Yezu arasohoka, yitegereza umusoresha witwa Levi wari wicaye mu biro bya gasutamo. Nuko aramubwira ati «Nkurikira.» Undi aherako ahaguruka, asiga byose, aramukurikira. Nuko Levi amujyana iwe, amukorera umunsi mukuru wo kumuzimanira. Kandi ku meza hamwe na bo, hari abasoresha n’abandi benshi basangiraga. Abafarizayi n’abigishamategeko babo bijujutira abigishwa be bababwira bati «Kuki murya kandi mukanywera hamwe n’abasoresha n’abanyabyaha?» Yezu aba ari we ubasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi. Erega sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo nazanywe n’abanyabyaha, kugira ngo bisubireho.»

Publié le