Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,27-38[Ku wa kane, 23 gisanzwe]

Ahubwo, mwe munyumva, reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera.

Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. Ugusabye wese, ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari ko namwe mubagirira.

Niba mwikundiye ababakunda gusa, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda? Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo? Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo! Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza, kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyinshi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi.

Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe.

Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»

Publié le