Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6,36-38
Nuko Yezu arababwira ati: “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ntimugashinje abandi, namwe mutazashinjwa; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.»