Ivanjili ya Mariko 1,14-20

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,14-20

Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati «Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!» Uko yagendaga akikiye inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.» Ako kanya basiga aho inshundura zabo, baramukurikira. Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.

Publié le