Ivanjili ya Mariko 1,21-28

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,21-28

Bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

Publié le