Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,28b-34
Umwe mu bigishamategeko, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?» Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwiIsraheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.» Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.