Ivanjili ya Mariko 1,29-39

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,29-39

Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, bari kumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati «Rubanda rwose ruragushaka.» We rero arabasubiza ati «Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, na ho mpamamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.» Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.

Publié le