Ivanjili ya Mariko 2,1-12

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,1-12

Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati «Igituma uriya avuga atyo ni iki? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ‘Haguruka, ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha . . . », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!»

Publié le