Ivanjili ya Mariko 2,13-17

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 2,1-17

Yezu yongera kugenda akikiye inyanja, imbaga yose y’abantu iramusanga, arabigisha. Nuko yihitira, abona Levi, mwene Alufeyi, yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati «Nkurikira.» Arahaguruka aramukurikira. Igihe Yezu yari ku meza iwe, hamwe n’abigishwa be, haza abasoresha benshi n’abanyabyaha gusangira na bo, kuko bamukurikiraga ari benshi. Abigishamategeko b’Abafarizayi, bamubonye asangira n’abanyabyaha n’abasoresha, babwira abigishwa be bati «Dore re! Mbese asangira n’abasoresha n’abanyabyaha!» Yezu ngo abyumve, arabasubiza ati «Abazima si bo bakeneye umuvuzi, ahubwo ni abarwayi; sinazanywe n’intungane, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.»

Publié le