Ivanjili ya Mariko 3,1-6

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,1-6

Nuko yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. Ubwo bagenzuraga Yezu ngo berebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye, ati «Haguruka, uze hano hagati!» Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira. Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha.

Publié le