Ivanjili ya Mariko 4,1-20

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,1-20

Arongera atangira kwigishiriza ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi cyane bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, mu nyanja, naho abantu bose bari imusozi ku nkombe y’inyanja. Yabigishaga byinshi avugira mu migani, maze mu nyigisho ze akababwira ati «Nimutege amatwi! Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, arazipfukirana, nuko ntizagira icyo zera. Naho izindi zose zigwa mu gitaka cyiza, zo zirakura ziragara, zera imbuto, imwe ikera mirongo itatu, indi mirongo itandatu, indi ijana.» Nuko Yezu aravuga ati «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Igihe bari basigaye bonyine, ba cumi na babiri n’abandi bari kumwe na we, bamusiganuza iby’imigani. Arababwira ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’Imana, naho bariya bo hanze, byose bibabera urujijo, ‘ku buryo bitegereza ariko ntibabone, bakumva ariko ntibasobanukirwe, kugira ngo badahinduka bagakizwa.’ Nuko yungamo ati «Nta bwo mwumva uwo mugani! Ubwo se iyindi migani yose, muzayumva mute?» Umubibyi, ni Ijambo ry’Imana abiba. Hari rero abari iruhande rw’inzira aho iryo Jambo ribibwa. Bamara kuryumva, ako kanya Sekibi akaza, akabakuramo iryo jambo ryababibwemo. Abandi ni abakirira imbuto nko mu rubuye; iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa. Abandi ni abakirira imbuto nko mu mahwa: bumva Ijambo, ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa. Naho abakirira imbuto nko mu gitaka cyiza, ni abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»

Publié le