Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,21-25
Yezu arababaza ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo cyangwa ngo barishyire mu nsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye!» Ufite amatwi yo kumva, niyumve!». Arongera aravuga ati «Mwitondere ibyo mwumva. Igipimisho muzageresha, ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.»