Ivanjili ya Mariko 4,26-34

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,26-34

Na none aravuga ati «Iby’Ingoma y’Imana byagereranywa n’umuntu watera imbuto mu gitaka. Yasinzira cyangwa yaba maso, haba nijoro cyangwa ku manywa, izo mbuto ntizihwema kumera no gukura, we atazi uko bigenda. Igitaka ku bwacyo kibanza kumera ingemwe, hanyuma zikagengarara, hanyuma imbuto z’ingano zikuzura mu mahundo. Izo mbuto zamara kwera, ako kanya bakazitemesha urusaruzo, kuko imyaka iba yeze.» Arongera ati «Iby’Ingoma y’Imana twabigereranya n’iki, cyangwa se twabivuga mu wuhe mugani? Bimeze nk’imbuto ya sinapisi ibibwa mu gitaka, ari ntoya kurusha imbuto zose ziba ku isi; ariko yamara kubibwa, igakura ikaruta ibindi bihingwa byose, ikagira amashami manini, bigatuma inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu gicucu cyayo.» Nguko uko yabigishaga Ijambo ry’Imana, abacira imigani myinshi, iringaniye n’ibyo bashoboraga kumva. Kandi ntiyigishaga adaciye imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.

Publié le