Ivanjili ya Mariko 6,14-29

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,14-29

Nuko umwami Herodi yumva bavuga ibya Yezu, kuko izina rye ryari rimaze kwamamara, bavuga ngo «Yohani Batisita yazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma yifitemo ububasha bwo gukora ibitangaza.» Abandi bakavuga ngo «Ni Eliya.» Abandi kandi ngo «Ni umuhanuzi nk’abandi bahanuzi ba kera.» Herodi abyumvise aravuga ati «Ni Yohani, umwe naciye umutwe, none akaba yarazutse!» Koko rero Herodi yari yatumye abantu bo gufata Yohani no kumubohera mu buroko, abitewe na Herodiya, umugore wa murumuna we Filipo, Herodi yari yaracyuye. Kuko Yohani yari yarabwiye Herodi ati «Ubujijwe gutunga umugore wa murumuna wawe.» Herodiya na we yahoraga ahigira Yohani agashaka no kumwicisha, ariko ntabishobore, kubera ko Herodi yatinyaga Yohani bigatuma amurengera, abitewe n’uko yari azi ko ari umuntu w’intabera kandi w’intungane. Iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane, nyamara yakundaga kumwumva. Nuko haza kuba umunsi mukuru, ubwo Herodi yari yahimbaje isabukuru y’ivuka rye, maze atumira abatware be, n’abakuru b’ingabo ze hamwe n’abanyacyubahiro bo mu Galileya. Umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Herodi n’abatumirwa be. Nuko umwami abwira umukobwa ati «Nsaba icyo ushaka cyose, ndakiguha.» Aramurahira ati «Icyo unsaba cyose ndakiguha, kabone n’iyo cyaba icya kabiri cy’igihugu cyanjye.» Umukobwa arasohoka abaza nyina ati «Nsabe iki?» Undi aramusubiza ati «Saba umutwe wa Yohani Batisita.»

Publié le