Ivanjili ya Mariko 6,30-34

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,30-34

Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati «Nimuze ahitaruye, hadatuwe, maze muruhuke gatoya.» Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. 33Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.

Publié le