Ivanjili ya Mariko 7,24-30 [Ku wa kane, Icya 5, A]

Ahagurutse aho, Yezu ajya mu gihugu cya Tiri. Nuko yinjira mu nzu, adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kuhaguma bitamenyekanye. Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere. Uwo mugore yari umunyamahanga, kavukire k’i Fenisiya ho muri Siriya, nuko amusaba kwirukana iyo roho mbi yari mu mukobwa we. Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’abana ngo bawujugunyire ibibwana.» Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye mu nsi y’ameza.» Aramubwira rero ati «Ngiriye iryo jambo uvuze, ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe.» Uwo mugore arataha, asanga umwana arambaraye ku buriri, koko roho mbi yamuvuyemo.

Publié le