Nuko atangira gutonganya imigi yabonye ibitangaza bye byinshi, ikarenga ntiyihane, avuga ati «Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, baba barisubiyeho kuva kera, bakambara ibigunira bakisiga ivu. Ni cyo gituma mbibabwiye: ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu. Kuko ibitangaza byagukorewemo, iyo bikorerwa muri Sodoma, iba ikiriho n’ubu. Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza uzahanwa kurusha igihugu cya Sodoma.»