Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi aramubwira ati «Yozefu mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite «Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe». Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we.