Ivanjili ya Matayo 13,1-23 – Ku cyumweru cya 15 gisanzwe, A

Uwo munsi Yezu ava imuhira, maze yicara ku nkombe y’inyanja. Abantu benshi bamuteranira iruhande, bituma ajya kwicara mu bwato, naho rubanda rwose ruhagaze ku nkombe. Ababwirira byinshi mu migani, ati «Umubibyi yavuye iwe ajya kubiba. Nuko igihe abiba, imbuto zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. Izindi zigwa mu rubuye, ntizahasanga igitaka cyinshi, nuko zimera vuba, kuko igitaka cyari gike; izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi. Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arakura, nuko arazipfukirana. Izindi zigwa mu gitaka cyiza, nuko zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu. Ufite amatwi, niyumve!»

Abigishwa baramwegera, baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki?» Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru; naho bo, ntibabihawe. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo

’Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa;

kureba muzareba, ariko ntimuzabona.

Kuko umutima w’uwo muryango unangiye,

bipfutse amatwi bahunza n’amaso,

bagira ngo batabona, bagira ngo batumva,

bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa,

bakisubiraho, nkabakiza!’

Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva!

Mwebweho rero, nimwumve icyo umugani w’umubibyi uvuga. Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we. Imbuto yabibwe mu rubuye, isobanura umuntu wumva ijambo, ako kanya akaryakirana ibyishimo, nyamara ntirimucengeremo ngo rimushingemo imizi kubera ko ahora ahindagurika; iyo hadutse amagorwa cyangwa ibitotezo bitewe n’iryo jambo, agwa ako kanya. Naho imbuto ibibwe mu mahwa, yo isobanura umuntu wumva neza ijambo, ariko imihihibikano y’isi n’ibishuko by’ubukungu bigapfukirana iryo jambo, rigapfa ubusa. Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»

Publié le