Ivanjili ya Matayo 13,31-35 – Ku wa Mbere, Icya 17 gisanzwe, A, Mbangikane

Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’imbuto ya sinapisi, umuntu yateye mu murima we. Ni yo ntoya mu mbuto zose, ariko iyo imaze gukura, isumba imyaka yose yo mu murima, ndetse ikaba igiti, ku buryo inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»Abacira undi mugani ati «Ingoma y’ijuru imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbye.»

Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda mu migani, nta cyo yababwiraga atababwiriye mu migani; bityo huzuzwa ibyo umuhanuzi yavuze ati

«Umunwa wanjye uzavuga mu migani,

nzamamaza ibyahishwe kuva isi ikiremwa.»

Publié le