Ivanjili ya Matayo 15,1-2.10-14; Ku wa Kabiri, Icya 18 gisanzwe, A

Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu ni ko kwegera Yezu, bati «Ni iki gituma abigishwa bawe bica umuco w’abakurambere? Dore ntibakaraba iyo bagiye gufungura!» Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve! Si igishyirwa mu kanwa gihumanya umuntu; ahubwo ikiva mu kanwa, ni cyo gihumanya umuntu.» Nuko abigishwa be baramwegera baramubwira bati «Aho uzi ko Abafarizayi bumvise ayo magambo, bikabarakaza?» Yezu ati «Agati kose kadateretswe na Data wo mu ijuru, kazarandurwa. Nimubihorere: ni impumyi zirandata izindi impumyi! Kandi iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu mwobo.»

Publié le