Ivanjili ya Matayo 16,13-19 – Ku ya 29 Kamena: Petero na Pawulo Intumwa

Yezu ageze mu gihugu cya Kayizareya ya Filipo, atangira kubaza abigishwa be, ati «Abantu bavuga ko Umwana w’umuntu ari nde?» Baramusubiza bati «Bamwe bavuga ko ari Yohani Batisita, abandi ko ari Eliya, abandi ko ari Yeremiya cyangwa umwe mu bandi bahanuzi.» Yongera kubabaza ati «Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?» Simoni Petero aramusubiza ati «Wowe uri Kristu, Umwana w’Imana Nzima!» Yezu amusubiza, agira ati «Urahirwa, Simoni mwene Yonasi, kuko atari umubiri n’amaraso byabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru. Noneho nkubwiye ko uri Urutare, kandi kuri urwo rutare nzubakaho Kiliziya yanjye, n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayitsinda. Nzaguha imfunguzo z’Ingoma y’ijuru: icyo uzaba waboshye mu nsi, kizabohwa no mu ijuru; n’icyo uzaba wabohoye mu nsi, kizabohorwa no mu ijuru.»

Publié le