Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,12-14 [Ku wa kabiri, Adiventi 2]

Nuko Yezu abwira abigishwa be ati “Mwe murabibona mute? Niba umuntu afite intama ijana, iyo imwe muri zo izimiye, ntasiga za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye? Kandi iyo ahiriwe akayibona, ndababwira ukuri: imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye. Ni na ko So wo mu ijuru adashaka ko hari umwe muri abo bato uzimira.”

Publié le