Ivanjili ya Matayo 18,21-35

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,21-35

Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi?» Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi. Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura byose.’ Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ‘Ishyura ibyo undimo byose.’ Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura.’ Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda, amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Bagenzi be babibonye, birabarakaza cyane; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.»

Publié le