Ivanjili ya Matayo 20,17-28

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 20,17-28

Yezu akaba arazamuka yerekeza i Yeruzalemu, ashyira ba Cumi na babiri ukwabo, maze ababwirira mu nzira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze Umwana w’umuntu azagabizwe abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko. Bazamucira urubanza rwo gupfa, bazamugabiza abanyamahanga kugira ngo ashinyagurirwe, akubitwe, maze abambwe ku musaraba; ariko ku munsi wa gatatu azazuke.» Nuko nyina wa bene Zebedeyi asanga Yezu ari kumwe n’abahungu be bombi, arapfukama, ashaka kugira icyo amusaba. Yezu aramubaza ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Dore aba bahungu banjye bombi, tegeka ko bazicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu Ngoma yawe.» Yezu arabasubiza ati «Ntimuzi icyo musaba; mushobora se kunywera ku nkongoro ngiye kunyweraho?» Baramusubiza bati «Turabishobora.» Yezu ati «Koko muzanywera ku nkongoro yanjye, naho kwicara iburyo n’ibumoso bwanjye, si jye ubitanga: ni ibyo abo Data yabigeneye.» Abandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. Nuko Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero, si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, niyigire umuhereza wanyu; uzashaka kandi kuba uwa mbere muri mwe, azihindure umugaragu wanyu. Ni nk’uko Umwana w’umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi».

Publié le