Ivanjili ya Matayo 2,1-12 [Ukwigaragaza kwa Nyagasani]

Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati «Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya.» Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategekob’umuryango, abasiganuza aho Kristu yagombaga kuzavukira. Baramusubiza bati «Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ‘Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.» Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati «Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona, muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya.» Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububani n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Publié le