Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi, no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Mwa bayobozi bahumye mwe, muminina umubu ariko mukamira bunguri ingamiya!
Nimwiyimbire, bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya, mwe musukura inkongoro n’imbehe inyuma gusa, naho imbere huzuye ubwambuzi n’ingeso mbi. Mufarizayi w’impumyi! Banza usukure inkongoro imbere, n’inyuma habonereho kuba hasukuye.