Ivanjili ya Matayo 6, 7-15; Ku wa Kane, Icya 11 gisanzwe, Mbangikane

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati « Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. Ntimukagenze nka bo ; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba. Mwebwe rero mujye musenga mugira muti :

‘Dawe uri mu ijuru,

izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe nibuze,

icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.

Ifunguro ridutunga uriduhe none.

Utubabarire ibicumuro byacu,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.’

Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. »