Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7, 21.24-27 [Ku wa kane, Icyumweru cya 1, Adiventi]

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati «Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!»

Publié le