Ivanjili ya Matayo 8, 18-22 , Ku wa Mbere, Icya 13 gisanzwe, Mbangikane

Yezu abonye ko ashagawe n’abantu benshi, ategeka ko bafata ku nkombe yo hakurya. Umwigishamategeko aramwegera ati «Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.» Yezu aramusubiza ati «Imihari igira amasenga, n’inyoni zo mu kirere zikagira ibyari; naho Umwana w’umuntu we ntagira aho yegeka umutwe.»

Undi wo mu bigishwa aramubwira ati «Nyagasani, reka mbanze njye guhamba data.» Yezu aramusubiza ati «Nkurikira, ureke abapfu bahambe abapfu babo.»

Publié le