Ivanjili ya Matayo 9,18-26 – Ku wa mbere, Icya 14 gisanzwe, A

Igihe akibabwira, umutware aramwegera, amupfukama imbere, amubwira ati «Umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza, arakira.» Yezu arahaguruka, aramukurikira n’abigishwa be. Nuko umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso, amuturuka inyuma, akora ku ncunda z’igishura cye. Kuko yibwiraga ati «Mfa gusa gukora ku gishura cye ngakira!» Yezu akebutse aramurabukwa, aravuga ati «Humura, mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya umugore arakira.

Yezu ageze mu rugo rw’umutware abona abavuza imyironge n’abantu benshi baboroga, aravuga ati «Nimuhave, uwo mukobwa ntiyapfuye; arasinziriye.» Nuko baramuseka. Bamaze gusohora abo bantu, arinjira, amufata ukuboko, maze umukobwa arahaguruka. Iyo nkuru isakara muri icyo gihugu cyose.