Yezu akomeza kugenda, impumyi ebyiri ziramukurikira, zisakuza, ziti «Mwana wa Dawudi, tugirire impuhwe!» Ageze imuhira, impumyi ziramwegera maze arazibaza ati «Mwemera ko nshobora gukora ibyo ngibyo?» Ziti «Yego, Nyagasani.» Nuko abakora ku maso, avuga ati «Nibibabere uko mubyemera!» Nuko amaso yabo arahumuka. Hanyuma Yezu arabihanangiriza, ati «Mumenye ntihagire ubimenya!» Ariko bo bagitirimuka aho, bamwamamaza muri icyo gihugu cyose.