Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 42-46 [Ku wa gatatu, 28 gisanzwe]

Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’izindi mboga zose, ariko mukirengagiza ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi! Nimwiyimbire, Bafarizayi, mwe mukunda intebe za mbere mu masengero, no kuramukirizwa ku karubanda. Nimwiyimbire, mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga; bakazinyura hejuru, batabizi.»

Nuko umwe mu bigishamategeko abwira Yezu ati «Mwigisha, iyo uvuga utyo, natwe uba udutuka.» We rero aramusubiza ati «Nimwiyimbire namwe, bigishamategeko, kuko mukorera abantu imitwaro iremereye, ariko mwe ntimukoze n’urutoki rwanyu kuri iyo mitwaro!

Publié le