Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 47-54 [Ku wa kane, 28 gisanzwe]

Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe! Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze: bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’ Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa! Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»

Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.

Publié le