Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,1-4 [Ku wa gatatu, 27 gisanzwe]

Umunsi umwe, Yezu yari ahantu asenga. Arangije, umwe mu bigishwa be aramubwira ati «Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.» Nuko arababwira ati «Igihe musenga, mujye muvuga muti:

Dawe, izina ryawe ryubahwe,

Ubwami bwawe nibuze,

ifunguro ridutunga uriduhe buri munsi.

Utubabarire ibicumuro byacu,

kuko natwe tubabarira uwaducumuyeho wese,

kandi ntudutererane mu bitwoshya.»

Publié le