Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,13-21 [Ku wa mbere, 29 gisanzwe]

Nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati «Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.» Ariko we aramusubiza ati «Wa muntu we, ni nde wangize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu?» Yungamo ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.» Nuko abacira uyu mugani, ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi. Aribaza ati ‘Ndagira nte, ko ari nta ho mfite mpunika imyaka yanjye?’ Nuko aribwira ati ‘Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose. Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire.’ Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana.»

Publié le