Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,35-38 [Ku wa kabiri, 29 gisanzwe]

Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira. Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze. Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!

Publié le