Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,8-12 [Ku wa gatandatu, 28 gisanzwe]

Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana. Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana. Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi.

Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga, kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.»

Publié le