Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,18-21 [Ku wa kabiri, 30 gisanzwe]

Yezu aravuga ati «Ingoma y’Imana imeze ite? Nayigereranya n’iki? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo.»

Arongera ati «Ingoma y’Imana, nayigereranya n’iki? Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.»

Publié le