Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14,1a.7-14 [Ku cyumweru cya 22 C, gisanzwe]

Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira. Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati «Igihe bagutumiye mu bukwe, ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ‘Muvire mu mwanya’; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa, ujye wishyira mu mwanya w’inyuma kugira ngo uwagutumiye naza, akubwire ati ‘Mugenzi wanjye igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose. Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.» Arongera abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe, cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira, bakakwitura. Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.»