Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru. Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye, nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani. Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani. Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani. Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo, kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.» Nuko Zakariya abwira Malayika, ati « Nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?» Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza. Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.» Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa n’uko yatinze mu Ngoro. Aho asohokeye, ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha. Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara, avuga ati «Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu.»