Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15,1-32 [Ku cyumweru cya 24, C]

Nuko abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!»

Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati «Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye.Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ‘Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.

Cyangwa se, ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye. Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ‘Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!’ Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.»

Arongera ati «Umugabo yari afite abahungu babiri. Umutoya abwira se ati ‘Dawe, mpa umunani ungenewe.’ Nuko se abagabanya ibye. Hashize iminsi mike, umutoya akoranya ibye byose, ajya mu gihugu cya kure. Nuko ahatagaguriza ibye yibera mu maraha.

Amaze kubitsemba byose, muri icyo gihugu hatera inzara ikaze, nuko aratindahara. Ni bwo agiye gusaba akazi umuturage w’icyo gihugu, amwohereza kuragira ingurube mu isambu ye. Yifuzaga kuba yahemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha. Bigeze aho, aribwira ati ’Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, naho jyewe nicirwa n’inzara hano! Reka mpaguruke nsange data, mubwire nti: Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe.’ Nuko arahaguruka asanga se.

Akiri kure, se aramurabukwa, yumva impuhwe ziramusabye. Ariruka ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura. Nuko umwana aramubwira ati ‘Dawe, nacumuye ku Mana no kuri wowe, singikwiriye kwitwa umwana wawe.’ Naho se abwira abagaragu be ati ‘Vuba, muzane ikanzu nziza cyane muyimwambike, mumwambike n’impeta mu rutoki n’inkweto mu birenge. Muzane ikimasa cy’umushishe, mukibage, turye twishime, kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye, none yazutse; yari yarazimiye, none yatahutse!’ Nuko batangira kwishima.

Icyo gihe umwana we w’imfura yari mu murima. Arahinguka, ageze hafi y’urugo yumva baririmba, umudiho ari wose. Nuko ahamagara umwe mu bagaragu, amubaza ibyo ari byo. Undi aramusubiza ati ‘Ni murumuna wawe wagarutse; none so yabaze ikimasa cy’umushishe, kuko yamubonye ari mutaraga.’ Aherako ararakara, yanga kujya mu rugo. Se arasohoka, aramuhendahenda ngo aze. Nuko abwira se ati ‘Reba imyaka yose maze ngukorera; nta n’itegeko ryawe na rimwe ndengaho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo ngasangire n’incuti zanjye. None uriya muhungu wawe wagarutse amaze kumarira ibintu byawe mu ndaya, ube ari we ubagishiriza ikimasa cy’umushishe!’

Nuko se aramusubiza ati ‘Mwana wanjye, wowe iteka tuba turi kumwe, kandi ibyanjye byose ni ibyawe. Ariko byari ngombwa rwose ko dukora umunsi mukuru, tukishima, kuko uriya muvandimwe wawe ureba yari yarapfuye none yazutse, yari yarazimiye none yatahutse!’»