Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,57-66.80

Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu. Abaturanyi na bene wabo, bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.» Baramubwira bati «Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!» Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. Zakariya yaka akabaho, maze yandikaho aya magambo: «Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?» Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.

Publié le