Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16,1-8 [Ku wa gatanu, 31 gisanzwe]

Nuko akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza, aramubwira ati ‘Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.’ Nuko uwo munyabintu aribaza ati ‘Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza kugira ngo, nimara kuva mu bintu bye, nzabone abanyakira iwabo.’

Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ‘Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ Undi aramusubiza ati ’Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ‘Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ Hanyuma abaza undi ati ‘Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ‘Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ‘Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’

Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwengeabana b’urumuri.»

Publié le